Print

Bamwe mu bayoboke b’Itorero umuriro wa Pentekote ntibarafata umwanzuro wo kwikingiza Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2021 Yasuwe: 1128

Hari abayoboke b’itorero Umuriro wa Pentecote mu Rwanda bavuga ko ibijyanye no kwikingiza COVID-19 bakibitekerezaho mu gihe abandi batarabibonera umwanya.

Itorero umuriro wa Pentekote rikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko rikurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki neza ariko kwikingiza ngo ntibirabazamo.

Bamwe mu bayoboke b’iri torero bavuze ko bakibitekerezaho abandi bo bakavuga ko igihe kitaragera.

Umwe yabwoye RBA ati "Ntabwo ari uko nabuze akanya ahubwo nzabikora igihe kigeze.Igihe ntabwo kiragera."

Undi yagize ati "Mfite gahunda yo kwikingiza ariko ntabwo ndabona akanya."

Abandi bavuze ko kwikingiza ari icyemezo gishingiye ku mutima w’umuntu ndetse utabihubukira gusa bose bemeza ko bemera ko iyi ndwara iriho.

Umuyobozi w’iri torero,Pasiteri Ntabanganyimana Elie avuga ko kwikinjiza bitaramuzamo, akaba atabishishikariza abo ayobora.

Ati "Numvise ku bwanjye naba nihanganye nkabanza nkareba uko bigenda ku bikingije.Ngashishoza nkabanza nkagira amakenga.Umutima wanjye ntabwo urabimbwira.Ku ruhande rwanjye numva muri iyi minsi bitari byanzamo."

Leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu bose kwikingiza Covid-19 ndetse hakomeje gushakishwa inkingo kugira ngo uyu mwaka uzarangire abarenga 60% by’abanyarwanda bakingiwe.

Minisitiri Gatabazi aherutse kuburira abagumura abantu kudafata izi nkingo ko ari icyaha.