Print

Umuhanzikazi Rema wakoranye indirimbo na The Ben yibarutse [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 November 2021 Yasuwe: 1014

Rema Namakula wabyaranye na Eddy Kenzo umwana w’umukobwa nyuma bakaza gutandukana agashaka undi mugabo, yatangaje ko yibarutse umukobwa. Mu mpera za 2019 ni bwo Rema Namakula yerekanye Dr. Hamza Ssebunya mu muryango we yemeza ko ari umugore w’uyu mugabo, nyuma yaho baje gukora ubukwe barabana. Bakoze ubukwe nyuma yo gutandukana na Eddy Kenzo babyaranye umwana w’umukobwa.\

Umugabo wa Rema ateruye umwana bibarutse
Uyu muhanzi yagaragje ko yibarutse umwana w’umukobwa yifashishije imbuga nkoranyambaga. Rema yanditse avuga ko umwana we yamwise Aaliyah Sebunya.

Yagaragaje ko yamwibarutse kuri iki Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021, arangije ashimira Imana.

Rema Namakula yatandukanye na Eddy Kenzo amushinja kumuca inyuma. Kuri ubu Rema yamaze kwibaruka umwana yabyaranye n’umugabo yasimbuje Eddy Kenzo.


Hari hatangiye kuvugwa ibihuha ko hashize ukwezi yibarutse ariko yanyomoje aya makuru agaragaza ko yibarutse kuri iki cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021. Blizz.co.ug yandikirwa muri Uganda yatangaje ko inshuti ya hafi y’uyu muhanzikazi yabahaye amakuru ko yibarutse ahagana mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.



Umukobwa Rema yabyaranye n’umuhanzi Eddy Kenzo