Print

Rubavu: Uwitwa Jean Paul IYAMUREMYE w’imyaka 39 yarohamye mu KIVU

Yanditwe na: Ubwanditsi 8 November 2021 Yasuwe: 1522

IYAMUREMYE yari asanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi ku igare (Umunyonzi) mu mujyi wa Rubavu.

Bivugwa ko yarohamye mu Kivu ejo hashize ku cyumweru nimugoroba!

Umugore wa Iyamuremye yaraye abonye umugabo we adatashye azindukira kuri RIB, nabo bamwohereza kurebera kuri Polisi; yakekaga ko yaba yaraye afatiwe kutambara agapfukamunwa mu mukwabu wari waraye ubaye mu Mujyi wa Rubavu!

Amaze kubura umugabo we muri Stade aho baraza abafashwe batambaye agapfukamunwa, mu gihe yiteguraga no kujya kurebera no mu kigo cy’inzererezi nibwo yamenyeshejwe ko hari umurambo abarobyi babonye mu Kivu kandi usa n’uwa Iyamuremye (umugabo we).

Mu ma saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere urucundura rw’Abarobyi basanzwe baroba mu Kivu rwafatiwemo Umurambo basanga bazi nyirawo, ari Iyamuremye!

Baje ku nkombe iruhande rw’ahitwa Tam Tam aho i Kivu gihurira n’umugezi wa Sebeya bahasanga imyenda ye, bakomeje imbere gato bahasanga n’igare rye ryari rifungiye ku giti.

Abarobyi bahise batumaho RIB na Polisi baza kuvana uyu murambo mu mazi.

Abaturage ndetse n’abo mu Muryango we baje kureba aho barohora Umurambo

Ruhamyamboga Olivine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Rubavu yavuze ko koga mu Kivu muri iyi minsi bitemewe mu rwego rwo kwirinda Covid19, ko abajyamo bihisha abashinzwe kugicunga kandi kenshi bahuriramo n’ibyago byo kurohama!

Yagize ati:" Abaturage barabizi ko i Kivu gifunze kandi muri iyi minsi koga ntabwo byemewe kubera ingamba zo kwirinda Covid19! Abantu barihisha bakajya koga abashinzwe gucunga i Kivu bakabaca mu rihumye bigatuma bahaburira ubuzima bwabo".

Nyakwigendera Iyamuremye asize abana babiri yari yarabyaranye n’Umugore we Nyinawabatesi Solange.

Hashize amezi ane gusa i Kivu kishe undi muntu w’imyaka 16 aguye ahitwa ku Gitarako.

Ubuyobozi bw’Akarere ka bukaba bukomeje kwihanangiriza abantu bajya ahatemerewe kogerwa.

Alfred NTAKIRUTIMANA


Comments

David Kamali 8 November 2021

Gukora: Akagari ka Nengo ni mu Murenge wa Gisenyi ntabwo ari Rubavu