Print

Umusore w’imyaka 19 wasimbutse muri rya gorofa riheruka kugwira abari baririmo yaciye ibintu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2021 Yasuwe: 3351

Umusore w’imyaka 19 yatangaje benshi kubera ukuntu yabashije kurokokera ku igorofa rya Ikoyi riheruka guhirima rigahitana abakozi bivugwa ko basaga 100.Yavuze ko kurokoka iriya mpanuka ari igikorwa cy’Imana.

Uyu mugabo w’ahitwa Imo uzwi ku izina rya William Nwachukwu yavuze ko yari aryamye mu igorofa rya 4 ry’iyi nzu,hanyuma yumva iyi nyubako iri kunyeganyega.

Kubera gutinya,uyu mugabo yashatse kurokora ubuzima bwe niko gusimbuka aturutse mu igorofa rya 4 yinjira mu nyubako iri hafi.

Inyubako ya Ikoyi iherutse gusenyuka, yahitanye ubuzima bw’abantu benshi ariko kugeza ubu hamaze kuboneka 38, barimo umwubatsi wayo Femi Osibona umurambo we uherutse gukurwa munsi y’imyanda.

Uyu musore yabaye ikimenyabose kuri interineti nyuma y’ifoto yeigaragaza ishati yuzuye umukungugu ku mbuga nkoranyambaga nk’umuntu wasimbukiye mu nyubako yari hafi, bityo arokoka ibyabaye.

Uyu musore yagize ati "Ati: “Nari ndyamye mu igorofa rya kane ubwo biriya byabaga maze kunyeganyega ku inzu birankangura. Sinzi uko nashoboye gusimbuka mva mu nyubako. ”

Amakuru avuga ko iyi nyubako yarimo kubakwa yari ifite amagorofa 21.