Print

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yagiye gushyigikira umuhungu wabo mukuru aherekejwe n’abana bavukana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2021 Yasuwe: 2389

Ku cyumweru nyuma ya saa sita, Georgina Rodriguez yishimiye Cristiano Ronaldo Jr uri kugerageza gukurikiza inzira ya se ukina muri Manchester United nkuru.

Uyu mwana w’imyaka 11 yavuye mu ishuri rya Juventus yinjira mu rya United nyuma y’uko se agarutse kuri Old Trafford mu mpeshyi ishize.

Ronaldo Jr wagaragaye mu myitozo ari kumwe n’umuhungu w’umukinnyi wo hagati wa United,Nemanja Matic, yashyigikiwe byimazeyo na Rodriguez na barumuna be batatu mu mukino w’ikipe yabo y’abato.

Nubwo ibyavuye muri uyu mukino wa mbere Ronaldo Jr yakinnye mu mabara ya United bitazwi, benshi bashimye ko yahawe inkunga n’umuryango we.

Rodriguez yari aherekejwe na barumuna ba Ronaldo Jr barimo Eva w’imyaka ine, Mateo w’imyaka ine, na Alana Martina w’imyaka itatu, ubwo bari bishimye bahagaze ku ruhande.

Rodriguez yasangije ifoto ye abakunzi be ubwo yari ahagaze ku ruhande rw’ikibuga ari kumwe na Ronaldo Jr hamwe n’abandi bana. Yanditseho ati: ’Gushyigikira umuhungu wanjye mukuru,’ yahise arenzaho utumenyetso tw’umupira w’amaguru n’umutima.

Ukwezi gushize Ronaldo yatangaje ko we n’umukunzi we bitegura kwakira impanga atwite. Yashyize kuri Instagram ifoto bombi bafashe amafoto y’abo bana mu nda y’uyu mubyeyi kugira ngo asangire ibyishimo n’abafana be.



Ronaldo Jr ari kugerageza kugera ikirenge mu cya se