Print

Nana wo muri City Maid bwa mbere ahishuye byinshi ku mudiyasipora bagiye kurushinga

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 November 2021 Yasuwe: 2286

Uwamwezi Nadege wamama ye ku izina rya Nana muri muri filime y’uruhererekane ya City Maid , yahishuye ibyihariye ku musore uba mu gihugu cy’Ubuligi bari kwitegura kurushinga , anasobanura ibitangaje yakundiye uyu mukunzi we.

Mu kiganiro yagiranye na Chita Magic yavuze ko impamvu yakunze uyu musore w’umudiyasipora ari uko aruta abandi basore bose uyu mukobwa yamenye.

Yagize ati:’impamvu mukunda ni uko abaruta bose’ , kandi mukunda kurusha bose.

Imihango yo gusaba no gukwa Nana, izaba kuwa 29 Ukuboza 2021 mu gihugu cy’u Rwanda nk’uko amakuru akomeje gukwirakwira abivuga. Gusezerana imbere y’Imana bizabera mu gihugu cy’u Bubiligi aho umukunzi we witwa Damas bamaze imyaka 3 bakundana atuye.

Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw’umutekano wabo bombi. Uwamwezi Nadege yamamaye muri filimi zinyuranye zirimo City Maid, Rwasibo, Mutoni, Catherine, Nkubito ya Nyamunsi n’izindi.

Nadege ni n’umunyamideli aho afite iduka ry’imideli ryitwa ‘Nana Fashion Shop’, yanabayeho umuhanzikazi aho yaririmbaga mu itsinda rya The Queens mbere yo gutangira gukina filime.