Print

Koffi Olomide agiye gutaramira abanyarwanda

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 November 2021 Yasuwe: 965

Nyuma y’uko ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zorohejwe, abahanzi n’abashoramari banyuranye bateguye ibitaramo byiganjemo ibikomeye.

Nyuma y’igitaramo cya Bruce Melodie, icyatumiwemo Adekunle Gold biherutse kubera mu mujyi wa Kigali n’ibyatumiwemo Rema na Omah Lay bitegerejwe mu minsi iri imbere, byitezwe ko hazakurikiraho icya Koffi Olomide ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru agera kuri UMURYANGO ahamya ko mu minsi ya vuba Koffi Olomide azakorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali, icyakora nta byinshi biratangazwa kuri iki gitaramo cyane ko ibiganiro bigikomeje hagati ye n’ikipe iri kugitegura.

Ibiganiro bikomeje kugenda neza nk’uko biri uyu munsi, bivugwa ko uyu muhanzi yazataramira i Kigali mu ntangiriro za Ukuboza 2021.

Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] ukunda kwiyita Grand Mopao aheruka gutaramira mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016 muri Kigali Convention Center mu gitaramo cya Kigali Count Down Events.

Mbere yaho Koffi Olomide yaherukaga gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka wa 2009, icyo gihe yaririmbiye kuri Stade Amahoro, yari yatumiwe na sosiyete y’itumanaho yitwaga Rwandatel.