Print

Adekunle Gold yatashye yirahira u Rwanda ,ashishikariza bagenzi be kuhakorera ishoramari

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 November 2021 Yasuwe: 778

Adekunle Gold uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cye cya Nigeria, ndetse unaherutse gutaramira abanyarwanda yayiye yirahira ibihe byiza yabonye I Rwanda , ashishikariza n’abandi kuzasura u Rwanda no kuhakorera ishoramari.

Umuhanzi Adekunle Gold yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021 yerekeza muri Kenya . Uyu muhanzi mbere y’uko agenda yasuye ahantu hatandukanye mu Rwanda, agera n’ahazwi nka Fazenda ku musozi wa Mount Kigali, aho yagendeye ku byicundo n’ibindi.

Mu mashusho yashyizwe kuri konti ya Twitter ya Visit Rwanda, Adekunle Gold avugamo ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda, agashishikariza n’abandi gusura u Rwanda, kuhakorera ishoramari, ubucuruzi n’ibiruhuko mu bihe bitandukanye.

Ati “Nk’uko nabivuze mbere, abantu bagomba kuza gusura u Rwanda. Baze bashore imari, bakore ubucuruzi, baze kuharuhukira.”

📹“This has been a really great experience…people should visit Rwanda.”

Checkout some of Nigerian artist @adekunleGold’s best moments in Kigali. 🥘🪂🇷🇼#VisitRwanda pic.twitter.com/g12mCUK0AP

— Visit Rwanda (@visitrwanda_now) November 8, 2021

Tariki 5 Ugushyingo 2021, Adekunle Gold yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda cyabereye kuri Canal Olympia ku Irebero.

Nyuma yo gukora iki gitaramo, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko n’ubwo ibyuma byamutengushye yagiriye ibihe byiza imbere y’abakunzi be. Ashima uko yakiriwe n’urukundo yagaragarijwe.