Print

Mwiza Joannah wabyaranye na Uncle Austin yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga[MAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 November 2021 Yasuwe: 3515

Ku itariki ya 11 Ugushyingo 2021,nibwo Mwiza Joanna abinyujije kumbuga nkoranyamabaga akoresha, agaragaza ko yishimiye kwambikwa impeta n’umusore bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo witwa Hirwa.

Joanna yagize ati “Yabikoze,ndiyumva bidasanzwe ndanezerewe cyane”
Hirwa na Joanna bari bamaze igihe bakundana ,ntiharamenyekana itariki u’ubukwe bwabo.


Mu mpera za Kanama 2015 nibwo mu itangazamakuru hagiye havugwa inkuru y’uko Uncle Austin asigaye abana n’umukunzi we mushya Joannah, icyo gihe nibwo Ancle Auastin yari amaze kwemeza ko yabonye gatanya n’uwari umugore we w’isezerano Mbabazi Liliane.


Kuva icyo gihe uyu muhanzi na Mwiza Joannah ntibongeye kugira icyo batinya mu gushyira hanze iby’urukundo rwabo.

Uncle Austin na Mwiza Joannah bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa London Ava Luwano wavute ku ya 7 Ukuboza 2015 . Uyu aza yiyongera ku wo uyu muhanzi yabyaranye n’umugore we wa mbere batandukanye, mbere ya Joannah.

Amakuru yitandukana rya Uncle Austin na Mwiza Joanna wambitswe impeta banabyaranye umwana w’umukobwa yavuzwe cyane mu mwaka wa 2018, ubwo uyu mukobwa yasibga amafoto yose yari kumbuga nkoranyambaga ze zose arikumwe n’uyu muhanzi, kuva icyo gihe Uncle Austin iyo yabazwaga kubijyanye n’umukunzi we ntacyo yabivugagaho .