Print

Gahunda iteganyijwe ku nkoni y’umwamikazi iratambagizwa mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2021 Yasuwe: 976

Iyi nkoni izamara iminsi 4 mu Rwanda, itambagizwa ibihugu 72 biba mu Muryango wa Commonwealth. Izasubira mu Bwongereza tariki 28 Nyakanga 2022 ubwo imikino ihuza ibihugu bikoresha icyongereza izaba itangiye i Birmingham.

Iyi nkoni igiye kugera mu Rwanda ivuye mu gihugu cya Uganda aho bamwe mu baza kuyishyikirizwa barimo Munezero Valentine na Musabyimana Penelope begukanye umudari w’umuringa muri aya marushanwa mu mwaka wa 2017 i Bahamas mu mukino wa Volleyball yo ku umucanga (Beach Volley).

Ni kunshuro ya gatatu iyi nkoni ije mu Rwanda.Ubwa mbere yahageze mu mwaka wa 2014, ubwa kabiri ihagera muri 2017.

Iyi nkoni izatambagizwa ahantu hatandukanye mu Rwanda harimo Urwibutso rwa Kigali, Pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu, Lycée de Kigali (mu rwego rwo guhuza Siporo n’uburezi) ,Stade ya Cricket i Gahanga, Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, inazengurutswe Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwerekana iterambere igihugu kigezeho.

Yatangiye kuzengurutswa mu bihugu bitandukanye mbere y’Imikino ya Commonwealth yabereye i Cardiff mu 1958.

U Rwanda ruzayakira ari igihugu cya 10 nyuma ya Uganda mu gihe izava i Kigali ijyanwa muri Tanzania hagati ya tariki ya 13 n’iya 16 Ugushyingo 2021.

Iyi nkoni igereranywa n’urumuri rutambagizwa mbere y’itangira ry’Imikino Olempike, ni ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo biranga ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, bigahuzwa kurushaho n’Imikino ya Commonwealth iba buri myaka ine.

Iyi nkozi izasubira mu Bwongereza tariki 28 Nyakanga 2022 ubwo imikino ihuza ibihugu bikoresha icyongereza izaba itangiye i Birmingham.