Print

Karigombe yisunze Hope Irakoze bakorana indirimbo "Ipikipiki" ya mbere kuri album ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2021 Yasuwe: 316

Uyu muraperi ufite ubuhanga mu kuvuza ingoma (drums) ndetse na rap y’ibyivugo,yatangaje ko yamaze kurangiza zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ariko yabaye ashyize hanze iyi ndirimbo "Ipikipiki"kugira ngo akomeze gushimisha abakunzi b’umuziki we.

Karigombe avuga ko yahisemo gukorana na Hope Irakoze iyi ndirimbo ye ‘Ipiki piki’ nyuma y’uko bahuriye muri studio yitwa Fine Record bakemeranya gukorana nubwo ataribwo bwa mbere bari bahuye cyane ko ngp bamenyanye akora Video y’indirimbo ye "Sandra."

Ni nyuma y’uko mu mezi macye ashize asohoye EP ye yise ‘Mba ndi mu kazi petit’ iriho indirimbo eshatu.

Uyu muraperi ukorana bya hafi na Riderman, avuga ko Album ye izaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi batandukanye n’izindi zizumvikanisha ubuhangange bwe mu njyana ya Hip Hop.

Iyi ndirimbo ‘Ipiki piki’ ivuga ku munyenga w’urukundo rw’abantu babiri ugereranwa n’ipiki piki, ‘kuko bombi baba bakunda umunyenga wa moto kurusha umunyenga w’ibindi binyabiziga bibaho byose.’

Karigombe ashima Hope Irakoze kubera ubuhanga afite mu muziki cyane ko yanegukanye irushanwa rikomeye rya Tusker Project Fame ya gatandatu.

Karigombe na Hope Irakoze baherukaga guhura mu ndirimbo yitwa “Wowe” y’itsinda rya One Voice Rwanda ivuga ku ndangagaciro z’ubumuntu.

Karigombe azwi mu ndirimbo nka ’Kigali Party’, ’Muduhe inzira’ yakoranye na Bull Dog na Mani Martin, n’indi yamenyekanye cyane yise ’Umunyerezo’ yakoranye na Safi Madiba.



Umuraperi Karigombe uhagaze neza mu njyana ya Rap

Reba Indirimbo "Ipikipiki"ya Karigombe na Hope Irakoze