Print

Couple y’abakobwa bahuje igitsina babamamaye muri Africa Kubera uburanga bwabo yatandukanye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 November 2021 Yasuwe: 5106

Aba batinganyi b’ibyamamare umwe yitwa Michelle Nkatha Ntalami akaba ari umunya-Kenya w’umushabitsi washinze kompanyi yitwa Marini Naturals. Iyi nkumi y’uburanga yigeze kushyirwa mu bagore b’ibitangaza 100 muri Africa ku rutonde rwakozwe na Okey Africa.

Makena Njeri [Ibumoso] na Michelle Nkatha Ntalami [ibumoso]

Undi yitwa Makena Njeri uyu ni umunya-Kenya ariko ufite n’ubwenegihugu bwa Amerika. Ni umukinnyi w’amafilime akaba n’umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru nka BBC, akaba yaranamamaye mu kuyobora ikiganiro cy’urubyiruko kitwa "Teen Republik" gitambuka kuri Televiziyo ikomeye NTV buri wa Gatandatu.

Michelle washyizwe ku rutonde rw’abagore ijana b’ibitangaza muri Africa

Couple yabo yari imaze igihe kinini ivugwa kandi izwi kuko batahwemye kugaragaza ko bakundana ndetse bari baranatangaje ko ubukwe bwabo buzaba umwaka utaha. Uyu mwaka umubano wabo wajemo kidobya bigaragarira buri wese. Mbere wasanganga nta saha ishize badashyize amafoto yabo bagirana ibihe byiza ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu benshi bari bategereje ubukwe bwabo umwaka utaha nk’uko bari barabitangaje

Mu gihe abantu bari bategereje ubukwe bwabo umwaka utaha nk’uko bari babitangaje Michelle Ntalami w’uburanga buhebuje yifashishije urubuga rwe rwa instagram maze atangaza ko agiye gushyira hanze ukuri kose ku bijyanye n’umubano we n’umukunzi we Makena Njeri.

Yavuze ko uyu mwaka atazi ikintu kibi cyaziye umukunzi we Makena cyatumye ahinduka ashimangira ko yatunguwe no kubona uyu mukunzi we atakimukunda nk’uko byahoze.


Yavuze ko mbere uyu mukunzi we yari umunyakuri ariko muri iki gihe akaba atazi uwamuhinduye, gusa ashimangira ko uwamuraruye yamaze kumubabarira. Yemeje ko atazongera gusubirana n’uyu mukunzi we bari bamaze igihe bakundanda.


Uyu mukobwa afite uburanga butangaje

Urukundo rwabo rwaranzwe no kugirana ibihe byiza ariko birangiye batandukanye