Print

Yishe umuvandimwe we amuziza kumuteretera umugore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 November 2021 Yasuwe: 1642

Kubera gufuha, umugabo yishe umuvandimwe we bahuje umubyeyi umwe akoresheje umuhoro. Aya mahano yabaye ku cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2021, mu mudugudu wa Kilif Galel, muri komine ya Mboula.

Aya mahano yasize abatuye umudugudu wa Kilif Galel mu gahinda cyane ko uyu mugabo yakoze ibi abitewe nuko yumvise ko uyu mugenzi we akundana mu ibanga n’umugore we.

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mugabo ushinjwa kwica yaketse ko murumuna we akundana n’umugore we bituma amutema akoresheje umuhoro. Uwatemwe yapfiriye aho, na mbere yuko ubufasha buhagera cyane ko yatakaje amaraso menshi.

Kubera ubu bwicanyi, abapolisi ba Yang-Yang bamenyeshejwe bahita bata muri yombi uwo mugabo. Iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane impamvu nyazo zatumye uyu mugabo yica mugenzi we bavukana.

Umurambo wa nyakwigendera washyizwe mu buruhukiro bw’ikigo nderabuzima cya Dahra.

Muri Senegal, ibintu nk’ibi birasanzwe.Mu cyumweru kimwe gusa, umuganga, yatandukanye n’umugore we hanyuma yica abana be batatu mbere yo kwiyahura.