Print

Gahunda ya NASA yo kugeza umugore wa mbere ku kwezi yimuriwe 2025

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2021 Yasuwe: 712

Nyuma y’ubwo mu 1972, ubutumwa bwa mbere bwa NASA bwo kugeza abantu ku kwezi bwigijweyo bushyirwa mu 2025.

Gusa hari ababikurikirana bari biteze ko NASA izahindura igihe cya 2024 yari yihaye, kubera kubura imari ikenewe hamwe n’ikirego ku kinyabiziga bazakoresha ku butaka bw’ukwezi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kabiri nibwo umukuru wa NASA Bill Nelson yemeje uko kwigizayo umwaka umwe igihe cyari cyagenwe.

Muri gahunda yayo y’ubutumwa bunyuranye bise Artemis, NASA izohereza umugore wa mbere n’umugabo wa 13 ku butaka bw’ukwezi.

Mu minsi ishize urukiko rwa leta muri Amerika rwagumishijeho umwanzuro wa NASA wo guha kompanyi ya Space X y’umuherwe Elon Musk amasezerano yo kubaka ibinyabiziga bazakoresha ku kwezi muri ubwo butumwa.

Jeff Bezos wa Amazon yari yaregeye uwo mwanzuro, avuga ko ayo masezerano yari akwiye guhabwa kompanyi irenze imwe.

Gusa nanone, kuba Inteko ishimangamategeko ya Amerika itaremereje ingengo y’imari yose icyenewe bivuze ko bidashoboka, nk’uko byatangajwe na NASA mu gihe cyo gutanga ririya soko.

NASA yari yahaye leta ingingo y’imari igera kuri miliyari $28.

Bwana Nelson, igice kimwe ashyira uko gutinza ubu butumwa ku kirego kiri mu nkiko.

Yagize ati: "Gusubira ku kwezi vuba bishoboka kandi bitekanye ni iby’ihutirwa kuri twe. Ariko, ikirego giheruka hamwe n’ibindi bintu, bitumye kujyana umuntu wa mbere ujyanywe na Artemis bidashoboka mbere ya 2025."

Ariko na none kuva umwaka ushize abakurikirana ibi bavugaga ko ikibazo cy’imari gituma igihe cyari cyihawe kidashoboka.

Umwanzuro w’urukiko mu cyumweru gishize usobanuye ko ikigendajuru cya SpaceX - ubu kiri gukorerwa igerageza muri leta ya Texas - ari cyo kizakoreshwa kujyana abantu ku butaka bw’ukwezi muri ubwo butumwa.

Urugendo rwa mbere mu butumwa bwa Artemis ruteganyijwe mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha, aho NASA izagurutsa ikigendajuru Orion ariko kizagenda nta bantu barimo.

Muri ubwo butumwa, Orion izagenda izenguruke ukwezi mu rugendo rw’ibyumweru bitatu iri kugerageza imikorere yayo.

Urugendo rwa mbere rurimo abahanga mu by’isanzure - Artemis-2 - ruzakurikiraho mu 2024, nk’uko Nelson yabivuze.

Artemis-3 nirwo rugendo ruzaba urwa mbere rusubiye ku butaka bw’ukwezi nyuma ya Apollo 17 yo mu 1972. Biteganyijwe ko izagwa ku mpera y’epfo y’ukwezi aho bikekwa ko hari amazi menshi y’urubura ari mu byobo binini atajya agerwaho n’imirasire y’izuba.

Urubura ruri muri iyo myobo rushobora gukoreshwa mu gukora ibitoro byifashishwa na za ’rockets’ mu guhagurutsa ibyogajuru, bityo bikazagabanya igiciro cy’ibyo bikorwa.

Iyi gahunda kandi niyo izageza umuntu wa mbere utari umuzungu ku butaka bw’ukwezi, nubwo bitazwi neza niba uwo azaba ari muri Artemis-3 cyangwa mu yindi izakurikiraho.

BBC