Print

Cristiano Ronaldo yagaragaje ifoto y’isaha yambara ihenze kw’Isi[Amfoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 November 2021 Yasuwe: 1643

Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko Cristiano Ronaldo ubwo yari umukinnyi wa Juventus yaguze rwihishwa isaha ihagaze £371,000 (mu mafaranga y’u rwanda arangana na Miliyoni 510) ndetse byaje kugaragara ko iyi saha ariyo ihenze mu mateka y’Isi ku masaha yambarwa ku kuboko.


Buri gace kagize iyi saha kazengurutse na zahabu y’umweru ndetse n’andi mabuye atandukanye ayemerera ko ishobora kujya mu mazi mu metero 100 z’ ubujyakuzimu, ntigire icyo iba ndetse ukaba wayijyana koga mu nyanja igakomeza gukora. Iki kinyamakuru kandi cyakomeje kivuga ko iyi saha Ronaldo yayambaye bwa mbere tariki 27 Ukuboza 2019.

Cristiano Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bagikina umupira w’amaguru ku Isi bafite umutungo ufite uri hejuru ya Miliyari imwe y’Amayero we na Lionel Messi. Ronaldo kandi ari ku mwanya wa 5 mu bakinnyi b’imikino itandukanye binjiza menshi nyuma ya David Beckham, LeBron James na Roger Federer.


Comments

11 November 2021

Ntabwo ariyo saha ihenze kw’isi kuko afite nizigura 3m USA dollars, please muzajye mukora ubushakashatsi bizajya bituma tutabacishamo amaso. Richard Muller igira nizigura 7m USA dollar