Print

Umuyobozi w’ishuri yafashwe ari gusambanyiriza umukobwa w’imyaka 15 mu biro bye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2021 Yasuwe: 15234

Amakuru aturuka mu gihugu cya Ghana aravuga ko umuyobozi w’ishuri rya Offinso JHS mu gace kitwa Ashanti yafashwe ari gusambanya umukobwa w’imyaka 15 mu biro bye.

Uyu muyobozi w’ikigo utaramenyekana izina yafungiye uyu munyeshuri mu biro bye arangije aramusambanya ndetse ngo hashize igihe asambanya uyu mwangavu.

Kubera imyaka mike y’uyu mwana,uyu muyobozi w’ikigo nahamwa n’ibi byaha azakatirwa igifungo cy’imyaka myinshi nkuko amakuru abitangaza.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje abantu bafungura ibiro by’uyu muyobozi hanyuma bamusangana n’uyu mwana bambaye imyenda yabo.

Abantu baho Offinso binjiye mu biro by’uyu muyobozi w’ikigo ari benshi batangira kumuhagata,agerageza gusohoka ngo ahunge biba iby’ubusa.