Print

Boeing yumvikanye n’imiryango yapfushije abayo mu mpanuka y’indege ya Ethiopia Airlines

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2021 Yasuwe: 793

Boeing yageze ku bwumvikane n’imiryango y’abantu 157 bapfiriye mu mpanuka yo mu 2019 yabereye muri Ethiopia y’indege yabo 737 Max.

Iyi kompanyi ikora indege yemeye kuryozwa impfu zabo, nk’uko inyandiko z’urukiko rw’i Chicago zibivuga.

Ku rundi ruhande, imiryango yabuze abayo nayo ntizasaba iyo kompanyi impozamarira z’igihano (zikomeye).

Abanyamategeko b’iyo miryango nubwo bishimiye ubu bwumvikane nk’intambwe ikomeye, bavuga ko Boeing "izakomeza kwirengera byuzuye" iyi mpanuka.

Ubu bwumvikane bufunguriye amayira imiryango yo hanze ya Amerika, mu bihugu by’abapfuye barimo n’umunyarwanda, kuregera indishyi mu nkiko zo muri Amerika, aho kuregera iz’iwabo, ibishobora kugorana kurushaho no kuvamo kwishyurwa macye.

Mark Pegram wo mu Bwongereza, ufite umuhungu we Sam uri mu bapfuye, yagize ati: "Icy’ingenzi cyiza kuri twe ni uko Boeing yemeye uburyozwacyaha, ntisunikire icyaha kuri Ethiopian Arilines cyangwa abapilote...Twashakaga ko bamanika amaboko yabo."

Ubwo iriya ndege yagwaga, indege za 737 Max nizo zagurwaga kurusha izindi za Boeing.

Ariko impanuka ebyiri zikomeye mu mezi atanu - iya Ethiopian Airlines yari ihagurutse i Addis Ababa n’iya Lion Air yahanutse ikagwa mu nyanja muri Indonesia mbere yaho - byerekanye ko hari ikibazo gikomeye muri tekinike y’ubu bwoko bw’indege.

Izo ndege zabujijwe kuguruka igihe cy’amezi 20, mu gihe hariho hakorwa iperereza, ariko nyuma zemererwa kongera gukora nyuma y’uko Boeing ikoze impinduka muri ’software’ yazo n’amahugurwa.

Ubu bwumvikane - bwagezweho i Chicago muri leta ya Illinois, ahari icyicaro gikuru cya Boeing - bufunguriye imiryango ibirego by’impozamarira.

Mu gihe butavuga urugero urwo ari rwo rwose rw’impozamarira kuri iyo miryango, ubu bwumvikane buzashyiraho imbibi ku kindi kirego kirenze icyo.

Inzobere mu mategeko zivuga ko ubu bwumvikane kandi butuma abahoze mu butegetsi bukuru n’ababurimo ubu muri Boeing badashobora guhamagarwa mu nkiko.

Mu itangazo, iyi kompanyi yavuze ko "Boeing yiyemeje ko imiryango yose yabuze abayo muri ziriya mpanuka izarihwa byuzuye kandi bikwiye ku gihombo cyayo."

Yongeraho ko "mu kwemera uruhare rwayo, ubwumvikane bwa Boeing n’iyi miryango buratuma izo mpande zishyira ingufu mu kugena impozamarira ikwiye kuri buri muryango."

Abanyamategeko b’iyo miryango basohoye itangazo rivuga ko muri ubu bwumvikane, Boeing yemeye ko "737 Max yari ifite ubusembwa, kandi itazagira undi wese ishaka gushyiraho impamvu" y’iyo mpanuka.

Aba banyamategeko bavuze ko iyi ari intambwe ikomeye kuri iyi miryango mu kubona ubutabera kuko "Boeing izakora ku buryo yose ifatwa bingana mu guhabwa impozamarira iteganywa n’itegeko rya Illinois, inareba niba umwanzuro wafatirwa mu rukiko cyangwa mu kumvikana."

BBC