Print

Byiringiro Lague yakiniye APR FC yambaye ingofero nyuma yo kugira imvune ikomeye mu isura [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2021 Yasuwe: 1464

Lague yagarutse yambaye ingofero anatsinda igitego ubwo APR FC yatsindaga Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti.

Byiringiro Lague,yavunitse igufwa ryo ku izuru mu mukino u Rwanda rwanganyije na Kenya igitego 1-1 bituma ajyanwa mu bitaro bya Kanombe.

Byiringiro Lague wari wabanje mu kibuga mu mukino wa kabiri w’u Rwanda mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, yavuye mu kibuga ku munota wa 27, asimburwa na Meddie Kagere nyuma yo gukubitwa inkokora mu maso (ruguru gato y’izuru) n’umukinnyi wa Kenya.

Byiringiro Lague yazamuwe mu ikipe nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 mu gihe yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020.

Uyu munsi APR FC yatsinze ibitego 2-1 Gasogi United, byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 17′ nyuma y’uko Ghislain Armel wa Gasogi afunguye amazamu ku munota wa 15′ mu gihe Byiringiro Lague yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 31.

APR FC ikaba izakina undi mukino wa kabiri wa gicuti na Gorilla kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00).