Print

Umugore yataye ubwenge ubwo yakubitirwaga mu ruhame azira kuryamana n’umugabo batashyingiranwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2021 Yasuwe: 3303

Amashusho ababaje yavuye mu mujyi wa Banda Aceh muri Indoneziya yerekana umugore wataye ubwenge kubera ububabare yatewe n’inkoni nyinshi yakubiswe azira ko yarenze ku mategeko ya Shariya agasambana n’umugabo batashyingiranwe

Uyu mugore utazwi yakatiwe igihano cyo gukubitwa inkoni 17 hamwe na mugenzi we mu ruhame ariko kuzihanganira byamunaniye yitura hasi kubera uburibwe.

Igihano cyatanzwe n’umuntu ubishinzwe ufite ubuhanga mu gukubita,uzwi nka Algojo, wari wambaye umwenda wijimye kuva ku mutwe kugeza ku birenge mu maso he hapfutse.

Uyu mugore, yari yambaye imyenda gakondo ya kisilamu,ubwo yakubitwaga izi nkoni. Amashusho yerekana ko yikubise hasi kubera ububabare igihe yari agikubitwa.

Mugenzi we bakubitiwe hamwe we yitegereza abari bateraniye aho,ubwo inkoni yazamurwaga hejuru ikongera ikamanurwa.

Aceh niyo ntara yonyine yo muri Indoneziya ikigendera ku mategeko ya Shariya - Igitabo kibamo ibisobanuro byimazeyo by’ igitabo cyera cya Islamu, Qor’an.

Ibihano biba biremereye ku baryamana bahuje igitsina, kuko bo bashobora kugera ku nkoni 150. Abakubiswe akenshi barangiza bajyanwa mu bitaro nyuma.