Print

Amavubi y’abakinnyi 10 yanyagiriwe na Mali I Kigali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2021 Yasuwe: 1496

Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,Amavubi yatangiye ahererekanya neza ariko nyuma y’iminota 8 yahuye n’uruva gusenya ahabwa ikarita y’umutuku yahawe Bizimana Djijad ku ikosa yakoreye kuri rutahizamu wa Mali wari umucitse kandi ari we mukinnyi wa nyuma.

Ibi byatumye Amavubi ahita acika intege ndetse ku munota wa 10 yatewe coup franc na Adama Traore, umupira uca ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 19 w’umukino, Moussa Djenepo yatsindiye Amavubi igitego cya mbere ku mupira yakuye mu ruhande, areba izamu uko rihagaze,atera ishoti rikomeye,umunyezamu Mvuyekure ntiyakuramo umupira wakubise igiti cy’izamu werekeza mu nshundura.

Bidatinze ku munota wa 20,Mali yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Ibrahima Kone nyuma y’umupira yaherejwe n’umunyezamu Mvuyekure washakaga gukinana na bagenzi be ntibyamuhira,uyu rutahizamu ahita amuroba.

Ku munota wa 21,Muhire Kevin yatunguye umuzamu wa Mali amutera ishoti rikomeye hanyuma umupira awushyira muri Koloneri.

Kuva kuri uyu munota,Mali yakomeje kuyobora umukino,abakinnyi bayo bagorwa na myugariro Manzi Thierry wari uhagaze neza.Amakipe yombi agiye kuruhuka Mali iri imbere n’ibitego 2-0.

Ku munota wa 59,Adama Traore ahushije igitego cyabazwe ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye,umupira ushyirwa muri koruneri na Mvuyekure Emery.

Ku munota wa 63,El Bilal Toure yahushije igitego ku mupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina, awuteye uca ku ruhande rw’izamu rya Mvuyekure.

Ku munota wa 88,Kalifa Coulibary winjiye mu kibuga asimbura,yatsinze igitego cya gatatu cya Mali ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Mvuyekure ntiyabasha kuwugeraho.

Iyi ntsinzi yatumye Mali igira amanota 13 ku mwanya wa mbere wo mu Itsinda E ndetse biyihesha guserukira iri tsinda mu ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022,imbere ya Uganda bizahura ku Cyumweru.

Amavubi azasoreza kuri Kenya i Nairobi ku Cyumweru, agumanye inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

Uganda yagize amanota icyenda nyuma yo kunganya na Kenya igitego 1-1 kuri uyu wa Kane.

Ijonjora rya nyuma rizakinwa muri Werurwe 2022 rizahuza ibihugu 10 byabaye ibya mbere mu matsinda 10 agize ijonjora rya kabiri, aho bitanu bizatsinda muri ’play-offs’ zizakinwa ari byo bizajya muri Qatar mu mpera z’umwaka utaha.

Uko itsinda E rihagaze:

1. Mali 13 Pts (Qualified)
2. Uganda 9 Pts
3. Kenya 2 Pts
4. Rwanda 1 Pt