Print

MINEDUC yavuze igihe izatangariza amanota y’abanyeshuri baheruka kurangiza amashuri yisumbuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2021 Yasuwe: 1374

MINEDUC yatangaje ko ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo izatangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, uwa 3 w’amashuri nderabarezi n’uwa 5 (L5) w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Kuwa 20 Nyakanga uyu mwaka,nibwo abanyeshuri bo mu mashami atandukanye bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Bose muri rusange bari 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892. 50,888 biga mu mashuri yisumbuye n’amashuri nderabarezi, ndetse na 22, 779 bo mu mashuri y’ubumenyingiro.

MINEDUC yashyize hanze itangazo rigira riti "MINEDUC iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n’Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, uwa 3 w’amashuri nderabarezi n’uwa 5 (L5) w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro tariki 15/11/2021 saa 14:00."