Print

Cristiano Ronaldo yakoze benshi ku mutima kubera amafoto yashyize hanze ari gukina n’umukobwa we wagize isabukuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2021 Yasuwe: 2985

Kuri uyu wa Gatanu,umukobwa Cristiano Ronaldo yabyaranye na Georgina Rodriguez witwa Alana Martina yagize isabukuru y’imyaka 4 ariyo mpamvu uyu mukinnyi w’icyamamare yayimwifurije ashyira hanze amafoto bari gukina.

Ronaldo ufite abana 4 ariko witegura kwakira impanga 2,yanditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwo kwifuriza Alana isabukuru nziza.

Ati "Isabukuru nziza gikomangomakazi cya papa.Ugira umunsi w’ibyishimo rukundo."

Aya magambo yari aherekeje amafoto yagiye yifotozanya n’uyu mwana we mu bihe bitandukanye ndetse harimo niyo bambaye ubusa hejuru.

Ronaldo ntari kumwe n’umuryango we kuko ubu ari mu ikipe ya Portugal iri gukina imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar.

Uyu mugabo w’imyaka 36 yaraye akinnye mu mukino igihugu cye cyanganyije na Republic of Ireland 0-0.Portugal ikeneye inota rimwe kuri Serbia kugira ngo ihite ikatisha itike.

Kuwa 28 Ukwakira uyu mwaka nibwo Cristiano Ronaldo yatangaje ko we n’umukunzi we Georgina Rodriguez bategereje impanga.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Esipanye cyitwa Hola! kibitangaza, Georgina Rodriguez atwite inda y’amezi 3 y’impanga.Cristiano Ronaldo usanzwe afite abana 4 barimo n’uriya yabyaranye n’uyu Georgina.

Uyu mukinnyi ukomeye wo muri Portugal yahuye na Georgina mu 2016 ubwo yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid,ahembwa amapawundi 10 ku isaha.

Bivugwa ko yamutwaye umutima ubwo yari ari gucururiza muri VIP mu birori byari byateguwe na Dolce & Gabbana.