Raporo itunguranye muri Espagne ivuga ko Sergio Aguero ashobora kuba agiye kureka umupira w’amaguru kubera ikibazo cy’umutima we uheruka kumutenguha agakurwa mu kibuga
Uyu mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Manchester City yagize ibibazo byo guhumeka ubwo yakinaga mu ikipe ye nshya ya Barcelona ikina na Alaves kuri Nou Camp mu kwezi gushize.
Uyu mugabo w’imyaka 33 yajyanywe mu bitaro kugira ngo yipimishe umutima kandi ntazongera gukina byibuze amezi atatu ari imbere mu gihe hakomeje gukorwa ibizamini.
Nyamara,Radio yo mu mujyi wa Catalunya ’El Matí’ ivuga ko indwara ya Aguero igoye kuruta uko byari byitezwe.
Kandi bavuga ko ubuzima bwe bushobora kumuhatira guhagarika gukina umupira w’amaguru burundu.
Iyi raporo iheruka ivuga ko ’ibizamini by’ubuvuzi n’ibindi bya stress yakoze mu minsi yashize bisobanura neza ko ikibazo cy’umutima we gikomeye cyane kuruta uko cyahawe agaciro’ mbere.
Ibi bishobora gutuma Aguero ’adahuza’ n’urwego rw’umupira w’amaguru FC Barcelona ikinaho bigatuma arekurwa.
Nta bisobanuro byatanzwe ku bijyanye n’ubuzima bwa Aguero n’iyi kipe.