Print

Urukundo ruravuza ubuhuha gati ya Miss Uwamahoro Phoebe n’umukinnyi wa Filime ukomeye muri Tanzania [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 12 November 2021 Yasuwe: 2242

Urukundo rw’aba bombi rumaze iminsi rwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, aho buri wese adatinya gusangiza abamukurikira amarangamutima ye ku mukunzi we.

Mu minsi ishize Rammy Galis abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko umutima we yawuhariye Uwamahoro wiyamamaje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Ati “Nibyo ndi icyamamare ariko mfite umutima umwe, naguhisemo nk’umugore umwe ku Isi yose.”

Ni amagambo yakurikiwe n’aya Uwamahoro wunze mu ry’umukunzi we, amushimira urukundo ari kumuha ndetse amwizeza ko na we ari we yahisemo mu bo bahuye bose ku Isi asaba Imana kuzarinda urukundo rwabo.

View this post on Instagram

A post shared by Unique Phoebe (@miss_realphoebe)

Amakuru Umuryango ifite ahamya ko Uwamahoro amaze igihe akundana na Rammy Galis wubatse izina muri sinema ya Tanzania, wakanyujijeho mu rukundo na Wema Sepetu mu myaka yatambutse.

Rammy w’imyaka 29, yavukiye muri Tanzania ku mubyeyi w’umugore wo muri iki gihugu mu gihe Se akomoka muri Somalia. Mu 2012 yahuye n’umukobwa ukora ‘Make up’ wabonye uko asa n’uko ateye, asanga yavamo umukinnyi mwiza wa sinema amwizeza kumuhuza n’abahanga muri uyu mwuga bakoranaga.

Uyu niwe wahuje Rammy na nyakwigendera Steven Kanumba bakinana agace gato ka filime kuko nyuma y’amezi make ahita yitaba Imana.

Ubwo Kanumba yari amaze kwitaba Imana, Rammy yahawe amasezerano yo gukina mu mwanya we. Yakoze film zirimo ‘Malaika’ yakunzwe cyane inamugira icyamamare.

Mu 2014 nibwo yakoze filime ye ya mbere ‘Snitch’ igaragaramo Irene Uwoya na Slim Ommary.


Mu 2015 nyuma yo kwegukana ibihembo bibiri muri ‘VOCHA’, Rammy yagaragaye muri filime y’urwenya Shausiku ya Jacob Steven.

Kuva mu 2016 Rammy yatangiye kwagura izina rye ku mugabane wa Afurika atangira kugaragara mu ma filime atandukanye muri Nigeria, kugeza ubwo umwaka ushize yatoranyijwe gukina mu yitwa “Mission in Johannesburg” yo muri Afurika y’Epfo.