Print

Mpayimana Philippe washatse kuba Perezida yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ubumwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2021 Yasuwe: 959

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yahaye Mpayimana inshingano zo kuba impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw’abaturage (Senior Expert in charge of Community Engagement) muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Mpayimana wavutse mu 1970 (afite imyaka 51) yahawe inshingano ze za mbere nyuma y’uko muri 2017 yiyamamarije Umwanya w’Umukuru w’Igihugu aba uwa kabiri n’amajwi 0,73%.

Yaniyamamarije kuba umudepite nubwo nabwo atahiriwe ngo abone amanota yamuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.

Mu bandi bahawe inshingano muri iyi Minisiteri harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw’igihugu, Itorero ndetse n’Uburere Mboneragihugu na Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.