Print

Uwicyeza Pamella yateye umutoma The Ben washyize hanze ifoto yaciye ibintu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2021 Yasuwe: 1761

Umukobwa The Ben aherutse kwambika impeta,Uwicyeza Pamella ntabwo asiba kumurata no kumubwira amagambo meza ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kubona ifoto The Ben yashyize hanze,Pamella yanyarukiye ku rubuga rwe rwa Instagram,arandika ati:”Mbegaa umukunzi wanjye ni mwiza.”

Akimara gushyiraho ubwo butumwa, The Ben nawe ntiyazuyaje yahise amusubiza ati: ”Ndagukunda iteka”.

Ibi byaje nyuma y’aho The Ben yari amaze gushyira hanze ifoto agaragara yambaye ingofero y’umukara n’imyenda ijya gusa ibihogo afite igikombe cy’ubururu ahagaze ku nkingi y’inyubako y’amabara y’umweru.

The Ben yifashishije iyi foto aherutse gukumbuza abafana be album ari gutegura izaba iriho ibyamamare mu muziki muri Afurika.

Umwe mu bafana ba The Ben, yagize ati:”Njye ngiye kuva kuri instagram niba udashyize hanze Album.”

Benshi bakomeje kugaragaza ko bafite amatsiko menshi yo kumva iyi Album ya The Ben igizwe n’indirimbo 12, kimwe cya kabiri cyayo akaba ari indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, izindi zisigaye zikaba izisanzwe.