Print

Wa mukobwa ukinira PSG washinjwaga guteza abagizi ba nabi mugenzi we bakinana yarekuwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2021 Yasuwe: 794

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Paris St-Germain y’abagore,Aminata Diallo, yarekuwe nta cyaha agishinjwa mu gihe abapolisi bakomeje iperereza ku ihohoterwa ryakorewe mugenzi we bakina ku mwanya umwe Kheira Hamraoui.

Muri iki cyumweru, Diallo yatawe muri yombi ajya kubazwa n’abapolisi ariko arekurwa ku wa kane nta byaha aregwa kandi biteganijwe ko azakomeza imyitozo hamwe n’iyi kipe.

Itangazp ikipe ya PSG yashyizwe ahagaragara ku wa kane rigira riti: “Paris St Germain yamenye irekurwa rya Aminata Diallo nyuma yo gufungwa. Ikipe ishyigikiye abakinnyi bayo kugirango babashe gutsinda aya makuba kandi igarure vuba umutuzo.

Paris St Germainihanze amaso ubutabera kugira ngo bubashe gutanga umucyo kuri ibi byabaye. Iyi kipe irashimira abantu bose kuba bagaragaje kwifata, bakubaha ko uregwa ashobora kuba ari umwere n’ubuzima bwite bw’ikipe. "

Aminata Diallo amaze guhamagarwa inshuro zirindwi mu ikipe y’ubufaransa.Aminata

Umuntu wari uziranye na Diallo nawe wabajijwe na polisi na we yarekuwe nta cyaha aregwa.

Umwunganizi w’uwo mugabo, Frédéric Lalliard, yabwiye AFP ati: "Nta ruhare na rumwe yari afite muri iki gitero.Yasobanuye ko yari azi abo bakinnyi bombi kandi ko yari yarigeze kuvugana nabo kuri telefoni, ariko ntaho ahuriye n’iki gikorwa.”

Ku wa gatanu, Diallo na Hamraoui ntibagaragaye mu myitozo.

Igipolisi cyo mu karere ka Versailles kirimo gukora iperereza ku gitero cyagabwe kuri Hamraoui, wakuwe mu modoka ya Diallo akubitwa icyuma ku maguru n’abagabo babiri bipfutse mu maso ku ya 4 Ugushyingo. Abo bagabo barahunze ntibarafatwa.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko iki gitero cyagabwe nyuma y’ikirori cyabereye muri resitora hafi ya Bois de Boulogne mu burengerazuba bwa Paris.

Abakinnyi bose ba PSG y’abakobwa n’abakozi b’ikipe bari bitabiriye ibirori. Diallo yari atwaye Hamraoui n’undi mukinnyi mu rugo ubwo bategwaga n’aba bagizi ba nabi.

L’Équipe yatangaje ko mu rugendo, ubwo imodoka yegeraga kwa Hamraoui, yakuwemo n’abantu babiri baribambaye masike, umwe muri bo atangira kumukubita bikabije, amukubita amaguru akoresheje ibyuma, mbere yo guhunga. Iki gitero ngo cyamaze iminota mike bituma Hamraoui akenera kudodwa amaguru n’amaboko, bivuze ko ibi byatumye abura mu mukino na Real Madrid bakayitsinda 4-0.Diallo yakinnye mu mwanya we.

Amakuru avuga ko Diallo yakubitishije Hamraoui kugira ngo amutware umwanya wo gukina mu ikipe.