Print

Umwana muto winjiye mu kibuga agahabwa umupira na Cristiano Ronaldo yavuze imvune yagize ngo abigereho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2021 Yasuwe: 2351

Umukobwa ukiri muto byavugwaga ko yaciwe amande kubera kwinjira mu kibuga kugira ngo asabe umupira wo kwambara Cristiano Ronaldo mu mukino Portugal yanganyije na Repubulika ya Irlande 0-0,yavuze ko byamusabye no kuvuza induru.

Ku munsi w’ejo,byavuzwe ko uyu mwana w’umukobwa yaciwe amayero 3,000 n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Irlande kubera kwica amabwiriza agenga abafana yo kutajya mu kibuga ariko iri shyirahamwe ryabihakanye.

Kuwa kane,uyu Addison Whelan, ufite imyaka 11, yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano kuri Sitade Aviva yo mu mujyi wa Dublin nyuma y’umukino wari wahuje biriya bihugu 2 bikanganya 0-0 mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cyisi mbere.

Uyu mwana w’umukobwa yinjiye mu kibuga ahita asanga Ronaldo umukinnyi wa Manchester United,hanyuma uyu Kapiteni wa Portugal yahise abwira abashinzwe umutekano kumureka ahita akuramo umupira arawumuhereza.

Uyu mwana yatangarije radiyo FM104 yo muri Irilande ati: "Naciwe amande kubera kwinjira mu kibuga. Data agiye kwishyura."

Ariko ku wa gatandatu, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Irilande ryasohoye itangazo rivuga ko atagomba kwishyura.

Iri tangazo rigira riti: "Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Irilande riremeza ko umufana ukiri muto Addison Whelan atazacibwa amande kubera kwegera Cristiano Ronaldo."

Umuvugizi wa FAI, Cathal Dervan, yagize ati: "Turashaka kwizeza Addison ko byanze bikunze atazacibwa amande yo kujya mu kibuga no gusaba umwambaro wa Ronaldo."

Uyu mwana muto, usanzwe ari umukinnyi w’umupira wamaguru nawe, yongeyeho ati: "Nasimbutse kuri bariyeri kuko nari ku murongo wa kabiri. Nasimbutse ku murongo wa mbere no hejuru ya bariyeri.

"Hanyuma, ninjiye mu kibuga, ariko hari abashinzwe umutekano banyiruka inyuma kandi hari abandi babiri baturutse ku rundi ruhande ariko nakomeje kwiruka.

"Mbonye abandi babiri baturutse mu rundi ruhande narirutse cyane nerekeza ku murongo wa kabiri kugira ngo nshobore kuzenguruka, ariko nyuma baramfata.

"Navuzaga induru mpamagara izina rya Ronaldo. Arahindukira arambona, arababwira ngo bandeke.

"Noneho rero, namuhamagaye mu ijwi ryo hejuru. Yaranyegereye. Naratunguwe cyane ndarira nsa n’uri kumubwira nti "Nshobora kugira umwambaro wawe? Nyamuneka, ndakwinginze. Ndi umufana wawe, ukomeye.Yahise ansubiza ati ’Umeze neza?’ "

Irlande ikinira bwa mbere kuri stade ya Aviva yuzuye ku nshuro ya mbere kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira, yabashije kunganya 0-0 na Ronaldo na bagenzi be.

Portugal gusa igomba kwirinda gutsindirwa iwayo na Serbia ku cyumweru mu mukino wa nyuma w’itsinda kugira ngo ubone itike yo gukina igikombe cy’isi.