Print

Umugabo yashyingiranwe n’umukobwa we yataye akiri uruhinja

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2021 Yasuwe: 2025

Mu buryo atazi, umugabo wataye umukobwa yibyariye akiri umwana bivugwa ko yamurongoye akamugira umugore.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Travis Fieldgrove, ukomoka muri St Paul,Nebraska muri USA, yafunzwe azira gushaka no kuryamana n’umukobwa we w’imyaka 20, Samantha Kershner.

Nk’uko ikinyamakuru Mirror kibitangaza ngo igihe Samantha yavukaga mu mwaka wa 2000, papa we yagiye gutangira ubuzima bushya hamwe n’umukunzi mushya.

Bavuga kandi ko igihe yari yujuje imyaka 17, yagarutse mu buzima bwe barakundana.

Nyuma y’imyaka itatu bongeye guhura,urukundo rw’aba rwatangiye gukura kugeza ubwo bakorana imibonano mpuzabitsina.

Inyandiko z’urukiko zemeza ko icyifuzo cya Samantha cyo kuryamana na se ”cyaturutse ku ntego yagiranye n’undi mukobwa basangiye nyina yo kureba utanga undi kuryamana na se. ”

Bivugwa ko Samantha yateze n’uyu muvandimwe we basangiye nyina ko azamutanga gusambana na se.

Umubano utemewe w’aba bombi wabaye kimomo nyuma y’uko uwahoze ari umukunzi wa Fieldgrove yagiye mu buyobozi gutanga amakuru kuri ibi bintu bitemewe.

Abayobozi batangiye iperereza n’ubushishozi ku mibanire yabo bahita bamenya ko bagiye bashyira amafoto kuri Facebook baca amarenga ku rukundo rwabo.

Abayobozi bakimara kubyinjiramo, Travis na Samantha barashyingiranywe.

Icyakora, nyuma yuko amategeko abafashe, Travis na Samantha mu ntangiriro bavuze ko nta sano bafitanye. Ikizamini cya ADN cyakorewe kuri bo cyerekanye ibindi, mu byukuri Travis yari se.

Kubera kugira na umubano udasanzwe n’umukobwa we yibyariye, Travis Fieldgrove yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri.Nyuma y’umwaka umwe, yongerewe indi myaka ibiri kubera gusubiramo iki cyaha.

Samantha we yakatiwe igifungo cy’iminsi makumyabiri n’ibiri.