Print

Yashinjwe kwica amaguru yombi ku bushake kugira ngo ahabwe akayabo k’ubwishingizi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2021 Yasuwe: 982

Uregwa wiswe gusa Sandor Cs. kubera amategeko akomeye yo muri Hongria, yahamijwe icyaha cyo ku bushake nkana imbere ya gari ya moshi imuca amaguru kugira ngo ashobore guhabwa amafaranga y’ubwishingizi muri 2014.

Kubera iyi mpanuka itangaje, amaguru ye yombi yaciriwe mu ivi kandi kuva icyo gihe yagiye akoresha amaguru y’amakorano kandi akomeza kugendera mu kagare k’abamugaye.

Uyu mugabo w’imyaka 54 utuye mu mudugudu wa Nyircsaszari wo muri Hongiriya bivugwa ko yagiye akajya mu nzira kugira ngo gari ya moshi ice hejuru y’amaguru ye yombi.

Cs. yavuze ko yafashe uyu mwanzuro nyuma yo guhabwa inama imubwira ko kugarura amafaranga yizigamiye ari byiza kuruta gukomeza kuzigama kuri konti.

Nyuma y’icyiswe impanuka, umugore we yasabye kwishyurwa ariko amasosiyete y’ubwishingizi yanga kubikora avuga ko bakeka ko ari we witeye impanuka.

Cs. icyakora yashimangiye ko ari umwere kandi ko yakandagiye ku kirahure bikamuviramo gutakaza uburinganire bimuviramo kugwa imbere ya gari ya moshi yari ihagurutse kuri station, nk’uko amakuru abitangaza.

Iperereza ryamaze igihe kirekire, ryanzuye ko agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka ibiri isubitse no gutanga amapawundi 4.725 y’amagarama.

Blikk yatangaje ko Cs yagize ati:

"Njye mbona icyemezo kidasanzwe, mubisanzwe ntabwo aribyo nari niteze, ndumiwe.

“Nkeneye gukomeza kugeza imperuka kuko, nk’uko bimeze, ibi ntabwo ari byiza, kandi urukiko rugomba kubyumva uku.”

N’ubwo bitaremezwa niba Sandor azashobora kujuririra iki cyemezo, ariko byaje kumenyekana ko mbere y’iki kibazo, yakoraga mu rwego rw’ingufu z’amashyanyarazi kandi ashinga amashyiga mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Icyakora avuga ko gutakaza amaguru byarangije umwuga we ndetse ko n’uru rubanza rwamuhombeje cyane.

Cs. avuga ko ubu yiga amategeko kandi yizera ko umunsi umwe azafasha abantu bahohotewe n’amasosiyete akomeye.

Haracyari ibirego byinshi by’ubwishingizi bikiri mu nkiko kandi ntibishoboka ko kompanyi zishyura mbere y’icyemezo cy’urukiko.