Print

M23 yahinduye izina ikiyita ARC yatanze impuruza y’intambara kuri FARDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2021 Yasuwe: 4369

Inyeshyamba za ARC zimaze kugera muri Kongo, zakomeje gushinja Ingabo z’igihugu ( FARDC ) ko zitahwemye kubagabaho ibitero babendereza,kuva 2017 kugeza nan’ubu iteka hahoraho ubu bushotoranyi bwabo muri aka gace.

Rutshuru aha niho habereye intambara y’isibaniro kuwa 08 ugushyingo 2021 ,bamwe mu bagize ingabo za kongo bakahasiga ubuzima,hagafatwa uduce nka Runyoni na Chanzu,ndetse n’imbaga nyamwishi igata ibyabo igahungira mu gihugu cya Uganda.

Harimo abari batangiye kwikoma u Rwanda na Uganda ko baba bihishe inyuma y’iki gitero,nyamara mu Itangazo ry’Umuvugizi w’uyu mutwe ARC Major Willy Ngoma wigambye ko ariwo wagabye iki gitero muburyo bwo gutanga gasopo kungabo za Kongo FARDC, akaba yabihakanye, mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 09 ukwakira akavugako FARDC ariyo yaje kubashotora mubirindiro babamo nabo bakirwanaho.

Major Willy Ngoma umuvugizi wa ARC , yagize ati” icyo twavuga nk’ Ingabo ziharanira impinduka muri Kongo ARC , twiyemeje kuvuguruza amakuru amaze iminsi ahwihwiswa n’ibinyamakuru ndetse n’igisirikari cya Kongo (FARDC ) ko twaba twaragabye ibitero ku birindiro byabo muri Chanzu na Runyoni, kuwa 08 Ugushyingo 2021 ,bagakeka ko u Rwanda na Uganda byaba biri inyuma ya kiriya gitero, twebwe nka ARC tubabwiyeko : Nta ruhare na rumwe babigizemo rwaba urwa hafi cyangwa urwa kure.

Twihanganiye kenshi ubushotoranyi bw’ingabo za Kongo FARDC bwatangiye kuwa 14 Mutarama 2017 kugeza uyu munsi bagaba ibitero ku birindiro byacu .Twongeye kwemeza ko nta ruhare na rumwe rwaba urw’uRwanda cyangwa Uganda.Urwa hafi cyangwa urwa kure rwabayeho.

Twemeje ko twavuye mu gihugu cya Uganda kuwa 14 Mutarama 2017 tukagaruka mu gihugu cyacu, aho ubu duherereye muri teritwari ya Rutshuru nkuko mwabimenyeshejwe na perezida wa M23 Beltrand Bisimwa mu itangazo yabagejejeho.”

Mu gihe amahoro ari kugenda agaruka mu bice uyu mutwe wari wigaruriye aribyo, Runyoni,Chanzu na Kitagoma,mu mujyi wa Goma ho hari icyoba ko hashobora kuba ibitero ,muri uyu mujyi, cyane cyane ko n ‘Ambasaderi wa Amerika muri Congo yatanze impuruza , ko uyu mujyi ushobora kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba.

Uyu mutwe wateye muri Kivu y’Amajyaruguru hari icyo uhuriraho n’imitwe yindi iri gutera mu burasirazuba bw’iki gihugu, nk’umutwe uherutse gutera mu gace ka Bukavu.

Icyo bahuriraho ni amasezerano Leta ya kongo yagiranye n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu. Aya masezerano yabereye Addis Ababa muri Ethiopia .

Aya masezera yavugaga ko imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Kongo,igomba guhagarika imirwano, bagafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe,ababyifuza bagashyirwa mu gisirikari cya leta.

Mu gusohoza iki gikorwa Banki y’Isi yari yemeye gutanga miriyari mirongo ine n’esheshatu z’amadorari y’amerika,kugira ngo yifashishwe mu gushyira mu bikorwa aya masezerano.

Twakwibaza tuti” Ese ni kuki aba bagize uyu mutwe wa ARC babaza iby’aya masezerano mugihe batabarirwaga mumitwe yitwaje intwaro ihabarizwa?

Nyuma y’ibitero umutwe wa M23 wagabye, ukanafata umujyi wa Goma muri 2013,yari yatangiye gushirwaho ibirego by’intambara n’umuryango wabibumbye.

Nyuma yo gusanga ibi birego bishobora kubangamira icyo bifuzaga kugeraho, ubuyobozi bw’uyu mutwe bwahisemo guhindura izina buwita ARC bivuye kuri M23 yari isanzwe.

Gusa iyo witegereje neza usanga aya masezerano yagombaga gufasha Leta ya Kongo iyo ashyirwa mu bikorwa, kuko ikigaragara cyo iyi mitwe ifite ingufu ku buryo iz’imbaraga zishyizwe hamwe,ikibazo cy’umutekano wabaye agatereranzamba mu burasirazuba bwa kongo cyacika burundu.

Inkuru ya RWANDA TRIBUNE