Print

Umupfakazi yirukanwe mu rugo rwe azira kutabyara umuhungu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2021 Yasuwe: 1280

Umupfakazi w’umukene ukomoka muri Nigeria yasabye ubufasha nyuma yo kwirukanwa mu rugo rw’umugabo we mu buryo budakwiriye.

Amakuru avuga ko bene wabo b’umugabo we wapfuye bamwirukanye kubera ko atabyaye umuhungu.

Inkuru y’uyu mugore yasangi we ku mbuga nkoranyambaga n’umuryango utegamiye kuri leta. Nk’uko uyu muryango ubitangaza, uyu mupfakazi ashaka imboga akazigurisha kugira ngo abone ibimutunga we n’umukobwa we.

Ati: “Uyu mupfakazi w’umukene yirukanwe mu rugo rw’umugabo we wapfuye kubera ko nta muhungu yabyaye."

Atunganya imboga akazigurisha kugira ngo abone ibimutunga n’umukobwa we. Umugiraneza yamuhaye inzu itagira umuryango cyangwa idirishya nta n’amafaranga yo gushyira amashanyarazi mu cyumba.Arasaba ubufasha. ”

Mu mashusho yashyizwe hanze,uyu mugore yari muri iyo nzu yahawe nyuma yo kwirukanwa mu bye n’umuryango w’umugabo we.