Print

Cyusa Ibrahim ari mu buryohe bw’urukundo na Nyirasenge wa Miss Naomie muri Zanzibar[Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 November 2021 Yasuwe: 1473

Umuhanzi Cyusa Ibrahim uririmba indirimbo zagakondo by’umwihariko mu bukwe butandukanye asusurutsa anaremera abageni ibihe byabo by’amateka mu ndirimbo zinyuranye n’ijwi rikundwa n’abatari bacye, ari mu buryohe bw’urukundo na nyirasenge wa Nishimwe Naomie uziwi ku izina rya Jeanine Noach muri Zanzibar.

Aba bombi bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza bari mu byishimo ahitwa Gold Zanzibar Beach House and Spa.

Aya mafoto yagiye hanze nyuma y’aho bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo kubera amashusho aba bombi basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, buri wese abwira undi ko amukumbuye.

Icyo gihe mu kiganiro na Isimbi Tv, Cyusa yavuze ko ibyavuzwe ku rukundo rwe n’uyu mukobwa atari byo ahubwo ko aba ari inshuti zikomeye.

Ati “Ni inshuti yanjye ikomeye, turi inshuti ariko iby’urukundo nanjye nabibonye mu itangazamakuru sinzi aho byavuye kuko n’ababyandikaga nta wigeze ashaka kubimbaza.”

Abajijwe niba Jeanine Noach uba ku mugabane w’u Burayi ataba umukobwa bakundana, Cyusa yavuze ko ibyo bitaraba, ahamya ko wenda byazakunda mu gihe kizaza ariko ubu nta bihari.

Ati “Ni umukobwa w’inshuti yanjye nicyo aka kanya navuga, ibyo gukundana byo nta wabivuga bitaraba. Wenda byazanaba ariko sinavuga ibitaraba, ubu ni inshuti yanjye si umukunzi wanjye.”

Nubwo Cyusa n’uyu mukobwa bakomeje kugaragaza ko bafitanye umubano udasanzwe nta n’umwe urerura ngo avuge ko bari mu rukundo.