Print

Butera Knowless yasubije umufana we wamusabye gukorana indirimbo na Safi Madiba bakanyujijeho mu rukundo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 November 2021 Yasuwe: 1981

Umuhanzikazi Nayrwanda Butera Jeanne d’Arc uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Knowless Butera yasubije umwe mu bafana be uherutse ku mubaza niba yakwemera gukorana indirimbo n’uwahoze arumukunzi we ,Safi Madiba

Mu minsi yashize Butera Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Butera Knowless yashyizeho ifoto maze asaba abamukurikira kumubaza ibibazo na we akabasubiza.

Akimara gushyiraho iyo foto umwe mubana be bamukurikirana witwa Uwitwa Jayro371, yabajije Knowles niba yakwemera gukorana indirimbo na Safi Madiba umukunzi we wa kera bakanyujijeho mu rukundo, ndetse ko niba yabyemera bazayikora kuko yakundwa cyane. Knowless mu kumusubiza yagiz eati “nta kibazo rwose.”

View this post on Instagram

A post shared by Butera Knowless (@buteraknowless)

Safi agikundana na Knwoless yigeze ku mwambika impeta kugirango akure urujijo rw’ibyavugwaga ko batandukanye. Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Nzeli 2011 ubwo Knowless yizihizaga isabukuru y’imyaka 21 yari amaze avutse, Safi yanyomoje ibyo itangazamakuru ryari rimaze iminsi rivuga ko batandukanye.
Yambitse Knowless impeta nk’ikimenyetso cyerekana ko badasho
bora gutandukana ndetse ashimangira ko Knowless ari we mukobwa akunda ku isi gusa.

Safi afashe icupa rya Primus mu ntoki, amaze kwambika impeta Knowless yagize ati, “Ni ukuri, ibyo numva mu itangazamakuru ntabwo baba bambajije njyewe, ntabwo baba bamubajije, ndamukunda nta n’uwundi muntu nkunda. Imana ibafashe.”