Print

Kwizera Olivier yemeye kugaruka mu ikipe ye nyuma y’igihe kinini yarabyanze

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 November 2021 Yasuwe: 1569

Uyu muzamu azakinira Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino aho agomba kuzahabwa miliyoni 8 z’Amanyarwanda, gusa yabaye ahawe miliyoni enye

Ikipe ya Rayon Sports n’ubwo yari ifite abandi bazamu batatu aribo Hategekimana Bonheur, Bashunga Abouba na Hakizimana Adolphe, ariko yari ifite ikibazo gikomeye mu izam

Uyu muzamu azakinira Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino aho agomba kuzahabwa miliyoni 8 z’Amanyarwanda, gusa yabaye ahawe miliyoni enye.Ikipe ya Rayon Sports n’ubwo yari ifite abandi bazamu batatu aribo Hategekimana Bonheur, Bashunga Abouba na Hakizimana Adolphe, ariko yari ifite ikibazo gikomeye mu izamu.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwagamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Tariki 4 Kamena 2021, Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi, nyuma yo gufungurwa ku itariki ya 22 Nyakanga yasezeye umupira w’amaguru, tariki 12 Kanama yisubiyeho agaruka muri ruhago ahita ahamagarwa mu y’Igihugu aza kuyirukanwamo tariki 20 Kanama 2021.