Print

Umunyamakurukazi yashyingiranwe n’umufana we wavuze ko amaze imyaka 10 yaramwihebeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2021 Yasuwe: 3281

Umunyamakuru wa NBS TV Rukh-Shana Namuyimba yashyingiranwe ku mugaragaro n’umukunzi we Felix Kitaka nyuma y’uko avuze ko amaze imyaka 10 ari umufana we w’imena.

Amakuru avuga ko mbere yuko bombi baba inshuti, Felix yakundaga umurimo wa Rukh-Shana kandi yari umufana we wa mbere mu gusoma amakuru.

Uyu mugabo yananiwe kwiyumanganya abyatura abinyujije ku rubuga rwa Facebook muri 2018.

Inyandiko ya Kitaka yaje gutuma uyu munyamakurukazi amwitaho hanyuma nyuma y’umwaka, bombi barabonana.Ibyakurikiyeho n’amateka.

Hamwe n’umukobwa wa Rukh-Shana wari umuri iruhande amufashije indabyo, aba barushinze barimo kumwenyura bafatanye amaboko bishimye, bari kumwe n’inshuti z’umuryango.

Abasangirangendo b’abanyamakuru n’ibinyamakuru ntibatanzwe guha ubutumwa bwiza iyi couple.

Edwin Musiime wari witabiriye uyu muhango yanditse ati"Twishimye cyane ubukwe bwawe nshuti nkunda Rukh-shana. Inzira zawe zirabagirane kurushaho. Felix wabonye ikintu cyiza cyane bityo utoneshejwe na Nyagasani ”

.