Print

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo babuze ku rutonde rw’abakinnyi 50 bafite amacenga menshi ku isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2021 Yasuwe: 1434

Uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain wamenyekanye cyane mu gucenga ubwo yari mu ikipe ya FC Barcelona,ntabwo yaje mu bakinnyi bagaragara nk’abahanga mu gucenga muri iki gihe.

Messi yagowe cyane no kwisanga mu Bufaransa kuko kuva yagera muri PSG ntabwo arigaragaza cyane nkuko byari bimeze i Barcelona.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na CIES Football Observatory, imibare y’amacenga yeyasubiye hasi bigaragara,

Muri uru rutonde,haje abakinnyi bakoze byibuze amacenga 40 muri shampiyona nkuru z’iburayi ariyo mpamvu Traore aza ku isonga hamwe n’amacenga angana na 11.24 mu minota 100 yakinnye.

Ib bivuze ko nibura arusha amacenga 4 umukurikira ku mwanya wa kabiri Rafael Leao wa AC Milan.

Umukinnyi wa Newcastle,Allan Saint-Maximin,yyaje ku mwanya wa 3 n’impuzandengo y’amacenga 7.02.

Umukinnyi wa Rennes, Kamaldeen Sulemana yaje ku mwanya wa 4 (6.44) imbere y’umukinnyi ukomeye wa PSG, Neymar (6.28) hamwe na Alphonso Davies wa Bayern (6.14) ari nawe uri kuri ruru rutonde wenyine wo muri Bundesliga.

Abakinnyi nka Felipe Anderson, Gerard Deulofeu, Memphis Depay and Leroy Sane,Lucas Moura, Valentino Livramento, Wilfried Zaha na Mason Greenwood bose bari kuri uru rutonde nubwo hari abatagikina muri Premier League.


Abakinnyi 10 batowe nk’abafute amacenga menshi ku isi