Print

Abatwara ibinyabiziga bararira kubera ibyo bari gukorwa na Camera izwi nka "Sofia"

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2021 Yasuwe: 2060

Guhera mu mpera z’icyumweru gishize abantu batangiye kwijujuta ari benshi bagaragaza ko bari kwandikirwa amande na za camera zishobora kuba zarashyizwe n’ahari ibyapa by’umuvuduko ntarengwa wa 40Km/h.

Bamwe mu baganiriye na BBC bavuga izo camera - batabona "kuko zimwe zihishwa" - ziri kubafotora zikabandikira mu buryo "ubu noneho bukabije".

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yatangaje ko "abantu bagifite igihunga ariko bagomba kubimenyera."

Umwe mu batwara imodoka utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ati: "Uko bigaragara ntabwo ari uguhana gusa, urabona ko leta igamije kuvana amafaranga mu bantu nta kindi."

Jean Leon Murenzi utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko ku cyumweru gusa no kuwa mbere yandikiwe na camera inshuro eshatu amande yose hamwe angana na 75,000Frw.

Ati: "Ubu noneho birakabije, gushyira camera ahantu hari icyapa cya 40 ukongeraho kuyihisha ni ibintu bitera urwikekwe hagati yacu na leta. Uko biboneka ntabwo ari ukurwanya impanuka gusa."

Commissioner of Police John Bosco Kabera umuvugizi wa polisi y’u Rwanda yatangarije ikigo cy’itangazamakuru cya leta, RBA, ko ubu abapolisi na za camera byiyongereye ku mihanda.

Yagize ati: "Abantu rero ubwinyagamburiro busigaye ni bucyeya cyane, nudafatwa n’umupolisi urafatwa na camera."

Abaturage bavuga ko ahantu hamwe na hamwe bidakwiye gushyiraho umuvuduko ntarengwa wa 40Km/h kuko ikinyabiziga kiba kigenda "buhoro cyane".

Kabera avuga ko ibyapa biri ku mihanda hari amategeko abishyiraho kandi inzego zibishinzwe ari zo zihitamo aho bigomba kujya.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka polisi yatangaje ko mu 2019 impanuka zo mu muhanda zapfiriyemo abantu 537, mu gihe mu mezi 10 ya 2020 zari zimaze kwica abagera kuri 500.

Kabera avuga ko 85% by’impanuka zibera mu muhanda ziba zishobora kwirindwa.

Ariko umuhate wa polisi mu guca amande mu kurwanya impanuka zo mu muhanda muri iyi minsi micye utuma hari abibaza niba polisi "yarabaye ikigo cy’ubucuruzi".

CP Kabera we ati: "Inshuro zose uzarenga ku mategeko yo kugendera mu muhanda n’ibyapa bihari camera ikakubona izakwandikira niyo byaba ari inshuro 10 cyangwa 20 cyangwa 100."

BBC