Print

"Turashaka imodoka nshya igezweho kurusha kujya kurwana n’iriya yaboreye mu Kagera"-Perezida wa Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2021 Yasuwe: 1561

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021, nibwo Rayon Sports yagiranye amasezerano y’imikoranire na Kompanyi ya Tom Transformers itanga serivisi zitandukanye zirimo izo gucuruza imodoka ikaba yahise inaha iyi kipe imodoka ebyiri nto zizajya zifashishwa mu kazi zishobora no kuzakurikirwa n’indi nini izajya itwara abakinnyi.

Tom Transfers ni sosiyete icuruza ikanakodesha imodoka mu Rwanda, yinjiye mu mikoranire na Rayon Sports aho ishaka ko iyi kipe ikunzwe kurusha izindi zose mu Rwanda yayifasha kwamamaza.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ubuyobozi bwe buzakomeza kugira ibiganiro n’iyi kompanyi ku buryo mu minsi iri imbere banavugurura ariya masezerano ku buryo bazabona n’imodoka izajya itwara abakinnyi kuko na yo bayikeneye aho yanakomoje kuyo iyi kipe yaguze ariko ikayiteza ibibazo bikomeye.

Yagize ati” “Imodoka ya mbere iri mu bibazo bishobora no gutuma itazanagaruka ahari, reka nsubire inyuma gato wenda n’abandi babyumve, ubuyobozi bwariho icyo gihe bwakoranye amasezerano n’Akagera, babaha bisi(bus) kuri miliyoni 100, batanga 45 hasigara 55, ntiyongeye kwishyura buri kwezi ayasigaye”.

Mu masezerano harimo ko nibatishyura Akagera kazafatira imodoka, karayifatiriye, ubwo hagati aho ayo mafaranga yari asigaye miliyoni 55 kuko agaciro kari miliyoni 100, hagiye hazamo inyungu z’ubukererwe. Ubu zishobora kuba zigeze kuri miliyoni 65 cyangwa zirenga”.

Ngera ku buyobozi bwa Rayon Sports twe twagiye kuganira nabo,tubereka uko twifuza byakemuka bitewe n’ubushobozi bwari buhari, mu bibazo by’amafaranga byari bihari tubereka uko twakorana ngo tuyigaruze, batubwira ko bitashoboka ko ahubwo twishyura ayo mafaranga yose, ntayo twari dufite.

Ikindi kinababaje mu masezerano yari ahari, harimo ko Akagera nikayifatira, kakayiteza cyamunara, ntigere kuri ayo mafaranga, ngo asigaye Rayon Sports izayishyura”.

N’agahinda amasezerano nk’ayo kuyasinya uri umuyobozi, ni igisebo, ni byo bibazo turimo muri Rayon Sports, byarananiranye noneho no kuba imaze igihe, imyaka ingahe iparitse icyo ni ikindi kibazo, twe ibyo tureba ni ibifitiye inyungu Rayon Sports, ushobora kuyizana ikakubera ikindi kibazo, twe turifuza gushaka imodoka nshya igezweho, ikomeye yadukorera akazi kuruta kujya kurwana n’iyaboreye mu Kagera”.

Bimwe mu biri mu masezerano ya Rayon Sports na Tom Transfers nuko iyi kipe yahise ihabwa imodoka 2 zizajya zifashishwa n’abakozi b’iyi kipe mu buzima bwa buri munsi mu gihe iyi kipe nayo igomba kwamamaza iyi kompanyi.


Rayon Sports yaciye amarenga ko itazagarura Bisi yari yaguze miliyoni 100 FRW yatwaraga abakinnyi bayo