Print

Harmonize yihanije abamugereranya Diamond

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 November 2021 Yasuwe: 1107

N’ubutumwa Harmonize yanyujije kuri Story ye ya Instagrm yatangaje ko adashaka abamugereranya n’abandi bahanzi batandukanye barimo na Diamond wahoze ari umuyobozi we muri Wasafi Record .

Harmonize ati “Muribeshya cyane niba mungereranya n’undi muhanzi wese muri uyu mukino (Game), kuberako numvikana neza kubarusha bose kandi namwe murabiziko. Ni ikibazo cy’igihe gusa nkahindura uyu mukino (Game), uramutse wumvise Album yange HIGHSCHOOL ndizerako wakumva icyo nkubwira. Ibi kandi ndimo ndabikorera barumuna banjye”

Harmonize asoza agira ati”Niba ushaje igihe kizagusiga rwose rero ntiwakunda indirimbo zange mu gihe uri mu myaka 50 , ntago wakumva ijwi ryange”

Ibi yabivuze mu bitwenge byinshi asoza yibutsa abantu ko ari imbogo.

Abantu benshi batekerejeko yabwiraga uwahoze ari umukoresha we Diamond Platnumz kuko kuva yasohoka muri Wasafi Label ya Diamond Platnumz barebana ayingwe kuva mu ntangiriro za 2019.

Harmonize kuva yasohoka muri Wasafi Label abantu bakunze kumugereranya n’uwahoze ari umuyobozi we Diamond Platnumz.

Harmonize niwe muhanzi wa mbere wasinyishijwe na Diamond Platnumz munzu ifasha abahanzi ya Wasafi aho yinjiyemo 2014 agasohokamo 2019. Yahise ashinga inzu ye ifasha abahanzi yitwa Konde Gang.