Print

Kigali: Gukingira Covid-19 abacikanwe byakomereje muri Gare zitandukanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2021 Yasuwe: 885

Guhera kuri uyu wa Kabiri, abantu bo mu Mujyi wa Kigali bafite imyaka 18 kuzamura bacikanwe na gahunda yo kwikingiza #COVID19 bashyiriweho uburyo bwo guhabwa urukingo.

Ni igikorwa kibera muri za gare zinyuranye: Nyabugogo, Nyarugenge (DownTown), Kimironko, Remera na Nyanza.

Harimo gutangwa doze ya mbere niya kabiri ku bantu bose bafite imyaka 18 kuzamura ndetse no gupima abantu bose babishaka.

Ku munsi w’ejo tariki ya 15 Ugushyingo,abanduye Covid-19 mu Rwanda babaye 12 mu gihe abamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo ari 4,940,121.Abamaze guhabwa dose ya kabiri y’urukingo: 2,719,744.

Igihugu cyihaye intego yo gukingira 60% mu buryo bwuzuye mu mwaka wa 2022.

Ibi bikorwa byo gukingira bikomeje gushyirwamo imbaraga cyane mu gihugu ku buryo hari n’ubukangurambaga buri gukorwa n’abahanzi bashishikariza abaturage kwitabira gufata urukingo.