Print

Dore amwe mu mafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Miss Keza Joannah

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 November 2021 Yasuwe: 3301

Umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo 2021 , nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wari wabye tariki tariki 7 Ugushyingo 2021, mu busitani bwa Romantic Garden ku Gisozi.


Mu bafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda babyitabiriye harimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

Ni ibirori byabaye nyuma y’ukwezi kumwe Keza yambitswe impeta n’umusore yeguriye umutima we witwa Murinzi Michel, uyu bamaze igihe bakundana.
Bagwire Keza asanzwe ari umunyamakuru wa KISS FM. Mu 2018 ni bwo yinjiye mu itangazamakuru yimenyereza umwuga muri RBA, aza kuhava mu 2019 yerekezaga kuri KISS FM.

Mu Ukuboza 2018, yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ibarurishamibare yakuye muri Mount Kenya University.


Bagwire yamamaye ubwo yari muri Miss Rwanda mu 2015. Mu Ugushyingo 2015 na bwo yongeye kuvugwa ubwo yegukanaga ikamba ry’Igisonga cya Kane muri Miss Heritage Global mu 2015, aho yari ahanganye n’abakobwa 44 bo mu bihugu bitandukanye.