Print

Harmonize yarekanye ku mugaragaro umukunzi yasimbuje Frida Kajala n’umukobwa we Paula Kajala

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 November 2021 Yasuwe: 1541

Harmonize washinze inzu ifasha abahanzi yise "Konde Music Worldwide" yari aherutse gutangaza ko yamaze kubona umukunzi mushya w’ubuzima bwe anyuze ku rubuga rwe rwa instagram, aho yagize ati" Birangiye mbonye umugore w’ubuzima bwanjye".

Uyu niwe mukunzi mushya Harmonize yerekanye basohokanye barebana akana ko mujijo

Benshi bibajije uwo ariwe kuko atigeze atangaza amazina ye cyangwa ngo amwerekane mu mafoto. Kuri iyi nshuro, yaciye impaka maze ashyira hanze amafoto y’uyu mukunzi we w’umuzungukazi w’uburanga kandi ukiri muto. Aya mafoto n’amashusho yashize hanze bari basohokanye bajyanye kureba umukino wa Dallas Mavericks, ikipe ya basketball ikomeye muri Amerika ikina muri shampiyona ya NBA.

Bari bizihiwe

Aya mafoto kandi yanashyizwe hanze n’umunya-Kenya DJ Poizon Ivy, uherutse kuvanga imiziki mu mikino ya BAL yabereye mu Rwanda. Uyu mu DJ ni nawe mu dj wemewe w’iyi kipe ya Dallas Mavericks. Uyu kabuhariwe mu kuvanga imiziki ukomoka muri Kenya, nawe aya mafoto yayashyize kuri instagram ye avuga ko Harmonize ari mu biganza byiza, anamushimira kuba yitabiriye.

Uyu mukunzi we mushya aje mu buzima bwe nyuma yo gutandukana na Frida Kajala bakundanyeho igihe gito bagashwana nyuma yo kuvumbura ko ashaka kumuteretana n’umukobwa we Paula Kajala. Uyu Frida Kajala nawe yashyizwe mu majwi ko yari inshoreke ye ubwo yabanaga n’umutariyanikazi Sarah Michelotti bari barakoze ubukwe.

Uyu muzungukazi akomoka muri Australia. Dj Poizon yavuze ko Harmonize ari mu biganza byiza.

Uyu mutariyanikazi yavuze ko Harmonize yamucaga inyuma, akamusiga mu nzu akajya kurara mu nshoreke zirimo na Frida Kajala yashyize mu majwi. Ibi byashyize iherezo ku mubano wabo baratandukana none Harmonize yabonye undi muzungukazi.