Print

FERWAFA yahagaritse Stade Umuganda bihangayikisha cyane amakipe 3 ayikiniraho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2021 Yasuwe: 1161

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ryamenyesheje Etincelles, Rutsiro FC na Marines ko bitarenze kuya 17/11/2021,zigomba kuba zatanze ibibuga zizajya zakiriraho imikino ya shampiyona.

Izi kipe zari zisanzwe zakirira kuri Stade Umuganda yamaze gufungwa kubera ingaruka z’iruka rya Nyiragongo.

Aya makipe yahangayitse cyane kuko nta bibuga biri hafi byakiniraho ariko ntacyo FERWAFA yiteguye kubafasha.

Marines yari kuhakirira Mukura ku wa 5, Etincelles ikahakirira APR FC ku wa 6.

Amakipe yanditse asaba gufashwa ariko ntacyo byatanze.