Print

Heath Freeman wakinnye filimi nyinshi zakunzwe yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2021 Yasuwe: 1271

Umukinnyi wa Filimi ukomeye witwa Heath Freeman,wagaragaye muri nyinshi zo mu myaka ya 2000 nka "Bones" na "NCIS," yapfuye nk’uko umuhagarariye yabitangaje. Yari afite imyaka 41.

Umuhagarariye Joe Montifiore yanditse mu magambo ye ati: "Twababajwe cyane no kubura Heath Freeman dukunda. Umuntu mwiza cyane ufite umwuka mwiza w’ubugingo, yadusigiye ikimenyetso kitazibagirana mu mitima yacu".

"Ubuzima bwe bwaranzwe n’ubudahemuka bwimbitse, urukundo, n’ubuntu ku muryango we n’incuti, ndetse n’ishyaka ridasanzwe."

Nta yandi makuru arambuye yatanzwe ku mpamvu yamuteye urupfu.

Freeman yakinnye bwa mbere kuri filimi yo kuri TV mu 2001 kubera ikinamico "ER."

Yakurikijeho iyitwa "The Wonderful World of Disney," "Tru Calling" na "NCIS."

Muri filimi ya Fox "Bones," Freeman yakinnye imwe muri filimi z’uruhererekane y ’abicanyi ruharwa, Howard Epps.Yagaragaye muri Season 1 na 2 mbere yuko umukinnyi yakinaga apfa.

Abakinnyi ba filimi benshi bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu mukinnyi wanatunganyaga filimi akanaziyobora.