Print

Amakipe 10 muri Africa agomba kuvamo 5 azerekeza muri Qatar 2022 yamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2021 Yasuwe: 2004

Cameroon yatsinze Ivory Coast igitego 1-0 mu mukino w’ishyiraniro wo gushaka itike yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi,yihuza na Alijeriya, Nijeriya na Tuniziya mu makipe yabonye imyanya ine ya nyuma y’amakipe yabonye itike yo kwinjira mu ijonjora rya nyuma

Amakipe 10 y’ibigugu muri Afurika,yabashije gukatisha itike yo kuzatomborana agahura hanyuma 5 azasigara akaba ariyo azerekeza muri iki gikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mpera z’umwaka utaha.

Karl Toko Ekambi yatsindiye Cameroon iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino wari wuzuyemo amakimbirane ariko utagaragayemo amahirwe menshi asobanutse.

Kameruni yari inyuma ya Cote d’Ivoire mu itsinda D ariko yaje gufata umwanya wa mbere biyihesha kwerekeza mu majonjora ya nyuma.

Umunyezamu Andre Onana,yagarutse mu kibuga nyuma y’amezi icyenda yarahagaritswe kubera ibiyobyabwenge,ndetse yanayifashije cyane mu minota ya nyuma.

Mu gutombora,amakipe 5 ari imbere ku rutonde rwa FIFA azatombora andi 5 akurikiraho.Amakuru aravuga ko Tombola izaba kuwa 18/12/2021.

Amakipe 10 yageze mu ijonjora rya nyuma

Amakipe 5 ya mbere ku rutonde rwa FIFA:

Senegal
Morocco
Algeria
Tunisia
Nigeria

Andi 5 azatombora

Egypt
Cameroon
Mali
Ghana
DR Congo