Print

Muhanga: Gitifu washinjwaga gusambanya ku gahato no gutera indwara idakira yarekuwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2021 Yasuwe: 1278

Uwahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude, washinjwaga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato akanamutera indwara idakira yagizwe umwere ku byaha 2 yari akurikiranweho, we hamwe na Niyomugabo Eric byavugwaga ko ari nawe wamupangiye, bose urukiko rwasabye ko bahita bafungurwa.

Ibyaha bombi uko ari babiri bari bakurikiranyweho birimo ibyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icy’ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.

Ibi byaha bari bakurikiranyweho, bivugwa ko byakozwe tariki ya 9 Kamena 2019 ndetse aba bagabo bombi icyo gihe bahise batabwa muri yombi bafungirwa muri Gereza ya Muhanga nyuma yo guhamwa n’ibi byaha mu rubanza nomero RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019.

Nyuma yo kujurira kuko batari bishimiye imikirize y’urubanza, isomwa ryarwo ryabaye kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwemeza ko ikirego cy’ubujurire kuri aba bombi gifite ishingiro, ndetse rwemeza ko ikirego cy’ubujurire bwuririye ku bundi cyatanzwe na Cyuzuzo Angelique uvuga ko yasambanyijwe ku gahato nta shingiro gifite.

Uru rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rweje ko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, Ntezirembo adahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’icy’ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.

Urukiko, rwemeje kandi ko Niyomugabo Eric adahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Uru rukiko rwemeje ko imikirize y’urubanza RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019 n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ihindutse mu ngingo zayo zose Hemejwe ko Ntezirembo Jean Claude na Niyomugabo Eric bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho ndetse rutegeka ko bahita bafungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.

Gusa mu ndishyi zari zasabwe muri uru rubanza, zingana na miliyoni 5 nazo zakuweho ahubwo urukiko rutegeka ko amafaranga y’amagarama y’urubanza aherera mu isanduku ya Leta.

Source: Intyoza