Print

Rubavu: Abatowe muri Njyanama bahize guhindura bikomeye akarere

Yanditwe na: 17 November 2021 Yasuwe: 1020

Umujyanama Nzabonimpa Deogratias ati" Abaturage ndabashimira kuko bangiriye ikizere bakongera kuntora muri njyanama.Impinduka zo zizaba nyinshi kuko ibyo gukora biracyahari byinshi.Nijeje abaturage ko bazajya basubirizwa ibibazo ku gihe kandi nzanye impinduka ikomeye. Imihanda yari kubakwa tuzayikora neza ku buryo n’abantu bazajya barangiza akazi bagakora agasiporo.Nka za Nyamyumba ubona ko imihanda imaze kurangira ati, Kandi tugomba gukora cyane kuburyo rubavu izaza ku isonga.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu Ruhamyambuga Olivier ati"Aba bajyanama batowe ni abanyabwenge ndahamya ko hagiye kuboneka impinduka mu karere kuko abatowe bafite inararibonye kandi abaturage bitoreye neza cyane.Twizeye impinduka nziza muri aka karere mbereye umuyobozi wagateganyo."

Aya matora abaye nyuma yo gutorwa kw’ay’abagore 30% aho bongeye gutora ishimwe Pacifique,Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu ry’aka karere.Mu bigaragara abaturage biteze impinduka kuko nkuko byari byatangajwe na komite njyanama yacyuye igihe yanengaga ubuyobozi bw’aka karere ku mitangire ya Serivisi.

Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango. rw