Print

Umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC yeguye ku mirimo ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2021 Yasuwe: 920

Umunyamakuru w’Imikino kuri Fine FM, Sam KARENZI, wari usanzwe ari n’umunyamabanga mukuru w’ikipe ya BUGESERA FC yamaze kwandikira ubuyobozi bw’iyi kipe ibaruwa yo kwegura ku mirimo ku mpamvu ze bwite.

Mu ibaruwa yagize hanze uyu munsi ariko yanditse kuwa 15 Ugushyingo 2021,yavuze ko nubwo yeguye ariko yiteguye gukomeza gufasha ikipe uko imukeneye kose.

Sam Karenzi yari amaze imyaka irenga 3 ari Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera Football Club.