Print

Umunyezamu wa Iran y’abagore ushinjwa kuba umugabo yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kwibasirwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 November 2021 Yasuwe: 2464

Inteko nyobozi yasabye ’kugenzura ibitsina’ mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Aziya nyuma y’imirwano yabereye muri Uzubekisitani.

Koudaei w’imyaka 32, yakuyemo penaliti ebyiri mu mukino batsinzemo ibitego 4-2 ubwo Irani yabonaga umwanya mu gikombe cy’abagore cya Aziya.

Aganira n’ikinyamakuru Hurriyet cyo muri Turukiya, Koudaei yagize ati: "Ndi umugore. Ibi ni ugutotezwa kwavuye muri Jordan. Nzatanga ikirego."

Yongeyeho ati: "Nzarega Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Jordan. Ibi ni n’itotezwa bakoze."

Baganira kuri iki kirego gitangaje, umuvugizi wa AFC yanze kwemeza niba barimo gukora iperereza kuri iki cyifuzo.

Itangazo ryagize riti: "AFC ntacyo ivuga ku iperereza rigikomeje cyangwa ibimaze gukorwa, byaba ari ukuri cyangwa bishoboka."

Nk’uko ikinyamakuru Al Arabia kibitangaza,ngo Koudaei mbere yahuye n’ibibazo bijyanye n’igitsina cye.

Umutoza wa Irani, Maryam Irandoost, na we yamaganye ibi birego bikomeye.

Yagize ati: "Abakozi b’ubuvuzi basuzumye bitonze buri mukinnyi uri mu ikipe y’igihugu ku bijyanye n’imisemburo kugira ngo birinde ikibazo icyo ari cyo cyose, bityo ndabwira abafana bose kutagira impungenge,

"Ibi birego ni urwitwazo gusa rwo kutemera gutsindwa n’ikipe y’igihugu y’abagore ya Irani.

“Ikipe ya Jordan yabonaga ko ifite amahirwe menshi yo gukomeza.

"Bamaze gutsindwa,n’ibisanzwe kwikuraho ikimwaro bitwaje ibinyoma, no guhunga uruhare rwabo mu gutsindwa.

"Tuzatanga ibyangombwa byose Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Aziya ryifuza nta guta igihe."